IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 24, ' GUHINDURWA N'UKURI'

IRIBURIRO 


Nyakwigendera Bill Graham niwe mu ntu wabwirije ubutumwa abantu benshi mu kinyejana cya 20. Ubwo yatabarukaga avuye mu mubiri benshi bagarutse ku ukuntu Imana ya mukoresheje mu gihe cye, no ku magambo akomeye amwe yagiye avuga. Hari aho yavuze ati " umunsi wumvise ngo Bill Graham yapfuye ntuzabyemere kuko azaba yatashye i muhire." Ubwo yandikaga igatabo kivuga kubuzima bwe, Bill Graham yavuze aho aho yakuye imbaraga zo gukorera Imana mu gihe cye. Agaragaza neza ko gusoma Ijambo ry'Imana buri munsi ko byamufashije kumenya no kuguma kugenda asobanukirwa ibyo atazi. Hari aho avuga ko icyo yakoraga kwari ugusoma Bibiliya akayirangiza, akongera agatangira. Nanyuma yo kugera mu zabukuru ahagaritse ibiterane yakoraga, nti yigeze ahagarika gusoma Bibiliya buri munsi. Uyu munsi muri gahunda yo gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego turasoma icyigisho kivuga, "GUHINDURWA N'UKURI." 

GUHINDURWA N'UKURI 

Ukuri kuvugwa aha dukwiye guhindurwa nako ni Ijambo ry'Imana. Muri Yohana 17:17 hagaragaza neza uko Ijambo ry'Imana ari ryo kuri , "Ubereshe ukuri ijambo ryawe ni ryo kuri." Kugirango duse na Kristo, dukure tugere ku kigero cya Kristo, dukwiye kwemera guhindurwa n'Ijambo ry'Imana ryo kuri. Rick Warren ati, uramutse ufashe iminota 15 buri munsi ugasoma Bibiliya umwaka warangira usomye Bibiliya yose. Ufashe iminota 30 ku munsi umwaka warangira usomye Bibiliya inshuro ebyiri. Kuki se ibi bidakunze kubaho? Usanga umuntu amara umunsi, icyumweru, ukwezi, umwaka, yirebera seri za filime, aba kuri Youtube areba ni bitagira umumaro, ariko akabura iminota 15 yo gusoma Ijambo ry'Imana. Satani yamaze kugusha benshi mu mutego wo guhuga ku buryo babura umwanya wo gusenga nk'umuryango, umwanya wo gusoma ijambo ry'Imana kugiti cyabo cyangwa nk'umuryango.  Ijambo ry'Imana rifite ibisubizo by'ibibazo byose twibaza, ni ryo muyobora twahwe, indorerwamo, umunzani, ibyokurya bitunga ubugingo, umutsima utera imbara... si nabirondora byose kuko ijambo ry'Imana ni Imana ubwayo iba ivuga.  Birumvika impamvu Satani arirwanya azana ibiturangaza bituma tutariha umwanya. Urugero abantu bari bahuze bari muri byinshi bibanezeza, ariko kubera Korana Virusi (Coronavirus), benshi ubu niho bongeye kwibuka ko Ijambo ry'Imana ribaho, abandi niho bongeye kwibuka ko bagomba gusenga bagatakira Imana. Imana ni inyembabazi, nubwo akenshi abantu tuyishyira kuruhande iyo tuguwe neza, igihe cyose tuyigarukiye iratubabarira. Ariko nibyiza kumenya ko hari igihe tutazahabwa amahirwe yo kwisuzuma, nizi mbuga nkoranyambaga turi guhugiraho nazo ntizibe zigikora. Ese wowe uzatungwa n'iki niba nta jambo ry'Imana usoma ngo uryibwire kumanywa na n'ijoro?  

Shyira muri gahunda zawe za buri munsi gusoma Ijambo ry'Imana, nibwo uzabasha guhindurwa na ryo, kandi Imana igukoreshe iby'ubutwari mu gihe cyawe nk'uko yakoresheje abatubanjirije mu bihe byahise barimo na Bill Graham. Aho kwishyira hejuru wivuga, uvuga inkuru ziterekeranye, haranira gushyirwa hejuru n'Imana kubwo kuvuga ijambo ryayo. Sigaho gufata Bibiliya nk'igitabo gisanzwe, ahubwo menya ko ari Ijambo ry'Imana, ukuri guhindura ubuzima bwacu bugakira intego aha ku isi. Iyo usomye Ijambo ry'Imana ukaryumva, ushyira mu bikorwa iryo ri kwigisha. Aha niho utangira gutera intambwe yo guhinduka usa na Kristo, no gukura ukagera ku kigero cye.  Mu magambo ya D.L Moody, Rick Warren asoza iki cyigisho cy'umunsi agira ati " ntabwo twahawe Bibiliya nk'igitabo cyo kutwungura ubwenge, twayiherewe guhindura ubuzima bwacu."  Reka dusome Ijambo ry'Imana kandi turyemerere rihindure ubuzima bwacu. 

Ingingo yo kuzirikana: Ukuri kurampindura 

Umurongo wo gufata mu muatwe: "Nimuguma mu ijambo ryanye, muzaba abigishwa banjye nyakuri; namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura." Yoahan 8:31-32 (Kjv) 

Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni iki Imana yamaze kumbwira mu Ijambo ryayo ntari natangira gushyira mu bikorwa?  

Umunsi mwiza wo gukunda gusoma Ijambo ry'Imana

Pasiteri Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza