IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 19, 'KUBAKA IMIBANIRE MYIZA.'

IRIBURIRO 


Hari imvugo tumaze kumenyera kumva muri iki gihe, urugero " ingo zubu weee", "urubyiruko rw'ubu wee", akenshi izi mvugo zikoreshwa abantu bashaka kugaraza ko ibintu bimeze nabi, ko ibintu bitagenda, ko imyitwarire atari myiza n'ibindi. Nta kintu gishobora kugenda neza hatabayeho ku kigendesha neza, ntacyo wakora neza, mu gihe utagikoze neza, akenshi usanga abantu tubona ibitagenda ariko tuterekana uruhare rwacu mugutuma ibintu bigenda neza. Uyu munsi mu gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego turasoma ku " KUBAKA IMIBANIRE MYIZA." 

KUBAKA IMIBANIRE MYIZA 

Kubaka bisaba gutegura, kwiga inyigo neza no gukora ibishoboka byose ngo inzu umuntu agiye kuba izubakwe neza uko abishaka. Bivuze ko utabasha kuba nta gihe cyawe watanze, yewe niyo waba wubakisha ugira igihe cyo kujya gusura, cyangwa ugafata umwanya ukabaza amakuru y'inyubako. Ikindi kubaka bisa gutanga ubutunzi bwawe kugirango inyubako yawe irangire neza. No kubaka imibanire myiza nk'abana b'Imana niko biri, bisaba ko dutanga igihe cyacu, n'ubutunzi bwacu kugirango tubashe kugira imibanire myiza na bagenzi bacu. Umubano utatakajeho igihe cyawe, imbaraga, n'ubutunzi nta gaciro uwuha. Ikibabaje usanga benshi mu bakristo dufitanye umubano ushingiye ku kurenzaho. Sibyo kubaka imibanire myiza harimo ibintu byinshi by'igenzi dusabwa ariko reka dukoreshe inama Rick Warren atanga: 
" Niba muri mu itsinda rito cyangwa umutwe wo kwiga ijambo ry'Imana, reka mbagire inama yo kugirana amasezerano abagenga arimo ibintu icyenda biranga iteraniro ryiza uko Bibiliya irivuga: tuzabwirana uko turi ku mutima (ukuri), tuzaterana umwete (kuba magirirane), tuzashyigikirana (imbabazi) tuzababarirana (impuhwe), tuzabwirana ukuri mu rukundo (kugendera mu mucyo), tuzemera intege nke zacu (guca bugufi), tuzemerana nubwo tudahuje (kubahana),tuzirinda amazimwe (ibanga), kandi tuzabonera umwanya itsinda turimo (kubonana kenshi)." Ejo niho twabonye ko ubusabane buzima buva mu matsinda mato aho abantu baba ari bake kandi bagira umwanya uhagije wo kuganira. Niyo mpamvu mu kubaka imibanire myiza amatsinda yo kwiga ijambo ry'Imana afite umumaro ukomeye cyane. Ibi bintu icyenda tubwiwe ntibyoroshye, urugero usanga abantu benshi kuvuga ukuri bitugora, kandi nti takwizerana nta kuri dufite muri twe. Ntitwabana neza mugihe nta guca bugufi kuri muri twe. Nk'uko dushyira imbaraga, igihe, n'ubutnzi mu kubaka inyubako, reka duharanire kubaka imibanire myiza n'abantu bose cyane cyane abo mu nzu y'Imana. 

Ingingo yo kuzirikana: Imibanire myiza isaba kuyitangira. 

Umurongo wo gufata mu mutwe: "Tumenya urukundo nyakuri icyo ari cyo iyo dusobanukiwe ko Kristo yatanze ubugingo bwe kubwacu. Ibyo bivuga ko natwe dukwiye gutanga ubugingo bwacu kubwa bene Data." 1 Yohana 3:16 (GWT) 

Ikibazo cyo gutekerezaho: Nakora nte ngo ngendere mu biranga ubumwe nyakuri mu itsinda ndimo no mu itorero ryanjye?  

Umunsi mwiza 

Pasiteri Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza