IMINSI 40 Y'BUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 14, 'IYO IMANA ISA N'IRI KURE YAWE'

IRIBURIRO 


Mu myaka ibiri na maze mu gihugu cya Ghana, hari byinshi nabonye bishingiye cyane cyane ku muco bitandukanye ni byacu Abanyarwanda. Burya umuco wose ugira ibyiza ariko ukagira ni bibi. Mu Rwanda ubukwe ni wo muhango uhenda cyane, mu gihe muri Ghana gushyingura ni umuhango uhenze cyane kuruta ubukwe. Muri Ghana iyo umuntu apfuye ntabwo bahita ba mushyingura, umurambo bawubika amezi cyangwa umwaka yewe ni myaka birashoboka. Umuntu akimara gupfa habaho kurira cyane cyane ku babuze uwabo, nyuma bakagira "one week, celebration of life" bivuze icyumweru cyo kwishimira ubuzima nyakwigendera aba yarabayeho. Ni icyumweru kirangwa no gutarama buri kigorora, nyuma yi cyo cyumweru hakurikiraho gutangira gutegura kuzashyingura, kandi nk'uko na bivuze bitwara igihe kitari gito gushyingura.  Iyo igihe cyo gushyingura kigeze, abitwa aba "Akuapeman" bo umurambo bawuzana ari kuwa gatanu ni mugoroba, kuwa gatandatu bagashyingura, ku cyumweru bakajya gushima Imana aho nyakwigendera ya sengeraga yewe no mu matorero abo mu muryango basengeramo, kuwa mbere bagakora inama y'umuryango yo gusuzuma uko gahunda yo gushyingura yagenze no kunoza ibijyanye no gucungu abo n'ibyo nyakwigendera asize. Umunezero uranga igihe cyo gushyingura urimo ibyino no gutanga amafaranga, uburyo abapfushije bajya gushima Imana bitwaje ibintu bitandukanye byagaciro nk'ituro ry'ishimwe, hari abanyamahanga twatungurwaga nabyo bitewe naho duturuka uko dufata gushyingura. Mu Ijambo rimwe muri Ghana cyane mugace ka Akuapem gushyingura ni umuhango urangwa nu munezero cyane. Umwe mu inshuti zanjye twiganaga wo muri Ethiopia we yahoraga agaragaza kutumva uko abantu banezerwa bakishima bene ako kageni umuntu yapfuye. Uyu munsi mu gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma " IYO IMANA ISA N'IRI KURE YAWE." 

IYO IMANA ISA N'IRI KURE YAWE. 

Ntangiye mvuga ku mihango yo gushyingura ntanga urugero kuba Akuapeman bo muri Ghana, bitewe nuko niba hari igihe abantu benshi bumva Imana isa n'iri kure ni igihe babuze uwo bakunda. Hari ni bindi bihe bitandukanye umuntu yumva  Imana isa n'iri kure ye, nko mu burwayi, mu bukene, mu bushomeri, mu kuvugwa uko utari n'ibindi. Ariko akenshi yaba mu bantu bafite umuco wo kwishima umuntu yapfuye cyangwa aba babara cyane iyo bapfushije, benshi usanga urupfu rubatera kwibaza ngo Mana kuki? Kuramya kuzuye ni ukwemera ubushake bw'Imana yewe ni gihe tubona bushaririye, cyangwa Imana isa naho iri kure. Kubijyanye n'umuhango wo gushyingura muri Ghana, hakozwe ubushakashatsi bwinshi, ibitabo birandikwa, abantu bagenda batanga impamvu zitandukanye zituma abantu barangwa no kwizihiza urupfu rw'umuntu cyane. Bamwe bati ni uko aba ariwo munsi mukuru wanyuma w'umuntu, abandi bati uko tumuherekeza neza ni ko mu yindi si yakirwa neza, abandi bati ni uko tuba twitegurira natwe uko ibiriro byacu byanyuma ku isi bizamera, abandi bati ni uko tuba twizeye ko agiye mu ijuru. Ariko jye nakurikiranya cyane abajya gushima Imana nyuma yo gushyingura uwabo amagambo bavuga, usanga yuzuyemo amashimwe, ibyiringiro bityo ukabona ko gushima kwabo atari uburyarya. Usanga intebe zitandukanye mu insengero zitiriwe abantu " in memory of ..." cyangwa In remembrence of..." kuko ziba zaratanzwe mu gushima Imana nyuma yo kumushyingura. Usanga hari abubaka insengero nyuma yo gushyingura uwabo, abagura imodoka bakayitanga mu rusengero, abatanga ibyuma bya muzika... Umwe we ati " Tuba dushima Imana ku buzima yahaye uwacu kubaho, nubwo iba imwishubije ntabwo tuba dukwiye guheranwa n'agahinda." Kuki ibi mbitanzeho urugero? Ni uko mu Rwanda tugira umuco wo kwihishira cyane, nti tugaragaza amarangamutima yacu. Yewe ubu niyo umuntu yapfuye usanga abantu barwana n'amarira badasha kurira ngo abantu baragira ngo iki? Oya, mu gihe Imana isa naho iri kure, reka tube abo turibo. Niba ubabaye yibwire ko ubabaye, kandi niba umaze gukura mu gakiza yereke ko ubizi neza ko nta kigeragezo cya kugeraho Imana itemeye ko ki kugeraho. Bityo umere nga Yobu, uyibwire uti " Nubwo napfa nzapfa nkwiringiye Mana."  Nkomeje kurugero ndi gutanga rwabo muri Ghana, bashima Imana kurwego rwo gutanga amaturo yi shimwe, iyo urebye neza usanga harimo isomo kandi rishingiye ku Ijambo ry'Imana rivuga ko dukwiye guhora dushima Imana mu byiza no mu bibi. Ese tuzajya dushima Imana ari uko yakoze ibyiza? Cyangwa nka Yobu dukwiye kwibuka ko byose biva mu biganza byayo, bityo ni bibi byaza tugashima Imana. 

Biragoye, yewe kuri benshi biroroshye gushima Imana wabyaye ariko nti byoroshye wa buze urubyaro. Biroroshye gushima Imana wariye, ariko utariye ni amaganya tuyitura. Twatsinze biroroha gushima Imana, ariko twatsinzwe nti bikunze kubaho. Nyamara Imana yo ishaka ko muri byose duhora tuyizirikana, kandi twibuka kuyishima uko byaba bimeze kose. Imana idushoboze kuyiramya no mu gihe isa nk'aho iri kure yacu. 

Ingingo yo kuzirikana: Imana iba ihari uko nakumva meze kose. 

Umurongo wo gufata mu mutwe: Kuko Imana yavuze iti" sinzagusiga na hato, sinzaguhana na hato" Abaheburayo 13:5 (TEV). 

Ikibazo cyo gutekerezaho: Nakomeza nte gutumbira kubana n'Imana, cyane cyane iyo isa n'indi kure?  

Mbifurije icyumweru cyiza 

Pasiteri Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza