Posts

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Image
Urupfu ni umuryango unyurwamo n’uwo rutwaye abasigaye inyuma y’uwo muryango dutegereje igihe cyacu tugasigara mu marira, agahinda bivanze n’ibyiringiro ku bizera Imana. Ku mugoraba wo kuwa 19/06/2025, nibwo numvise inkuru ya kababaro ko Munganyinka, madame Pastor Kayabo Charles inshuti yanjye yitabye Imana azize impanuka. Ubwo madamu wanjye yanyerekaga amafoto abantu batangiye gushyira kuri sitati zabo za WhatsApp, nihutiye kwandikira Pastor Charles ariko mbona nawe yashyizeho ubutumwa buvuga ngo “Ruhukira mu mahoro mugore mwiza umutima wanjye ntacyo ugushinja….,” nibwo nabonye ko ayo makuru ari impamo.    Munganyinka Umugore akaba n’Umubyeyi Namenye nyakwigendera muri za 2007 ubwo nigaga muri Kaminuza Nkuru y’U Rwanda I Butare. Umugabo we Kayabo Charles niwe twamenyanye mbere, tuba inshuti, umudamu nawe tuba inshuti kubere umugabo we ariko nyuma kubera gukunda ijambo ry’Imana. Mu bakristo nayoboye bakunze kumbaza ibibazo byinshi kuri Bibiliya Marie Gorette arimo. Ubwo n...

ESE UMUKRISTO WAKIJIJWE ASHOBORA GUTAKAZA AGAKIZA?

Image
    IRIBURIRO  Iki kibazo maze ku kibazwa inshuro nyinshi, kandi akenshi ni Abakristo bamaze igihe mu gakiza bakibaza. Nk’ uko dukunze kubivuga twe turibaza ariko Bibiliya igasubiza. Reka twifashishe Bibiliya mu gusubiza iki kibazo. Ushobora kuba wowe ufite ukundi ubyumva ariko ibyiza ni ukugerageza kwemerera ijambo ry’Imana akaba ariryo risubiza tutarivugishije ibyo dushaka ahubwo turyemerera kutubwira icyo Imana ishaka ko tumenya. Umukristo wakijijwe bivuze umuntu wamenye neza ko yatoranijwe n’Imana isi itararemwa kandi ikamugira umwana wayo binyuze muri Yesu. Uwo aba yaravutse ubwakabiri akaba icyaremwe gishya. Bityo NTABWO BISHOBOKA KO UMUKRISTO WA KIJIJWE ATAKAZA AGAKIZA. Gusubiza tuvuga ko bidashoboka ko Umukristo wakijijwe akakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we adashobora gutakaza agakiza tutifashishije ibyandtswe byera byaba ari ibitelkerezo byacu gusa. Bityo dore impamvu Bibiliya igaragaza neza ko bidashoboka ko umuntu wakijijwe akakira Yesu Kristo we gak...

KONGERE YA 4 YA LAUSANNE (L4) MU IMBONI Z’UWAYITABIRIYE

Image
  KONGERE YA 4 YA LAUSANNE (L4)   MU IMBONI Z’UWAYITABIRIYE     Iriburiro Kuva ku wa 21 Nzeri 2024 kugeza ku wa 28 Nzeri2024 Incheon-Seul Muri Koreya y’epfo habereye Kongere ya kane ya Lausanne. Iyi kongere yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bitanu muri Koreya, n’abandi barenga ibihumbi bitanu bitabireye mu buryo bw’ikoranabuhanga (online). Abayobozi mu matorero, mu bigo byegamiye ku matorero n’imiryango ya Gikristo, Abakristo bakora mu nzengo zitandukanye za Leta cyangwa izingenga baturutse mu bihugu birenga 190 byo ku isi ba bashije kwitabira muri ubwo buryo bubiri twavuze haruguru nyuma yo gutoranywa no kwemezwa n’abayobozi ba Lausanne.  Muvoma ya Lausanne n’amateka yayo Muvoma ya Lausanne yatangijwe na Billy Graham, Leighton Ford na John Stott mu 1974 kugira ngo habeho   kwihuta no kubaka   ubufatanye bwiza bw’Ivugabutumwa ku isi. The Lausanne Committee on World Evangelization, ( Komite ya Lausanne ishinzwe Ivugabutumwa ku isi ni ryo zi...

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

Image
Iriburiro Umunsi ku wundi twumva inkuru nziza ariko tukumva n’inkuru mbi. Uyu munsi kuwa 13/11/2024, mu gitondo nibwo twumvise inkuru ibabaje yu rupfu rwa Rev. Mbanzabigwi Michel, umubyeyi akaba, umushumba, umubwiriza butumwa wakoreye Imana mu gihe cye. Kuko nari nzi ko Rev. Michel amaze iminsi arwaye, ijambo rya mbere ryanjemo kandi ariryo nahise nandika aho nari mbonye iyi nkuru ibabaje ni “ Ruhukira mu mahoro.” Rev. Michel Umubyeyi wa benshi Mbanzabigwi yari umubyeyi ufite abana n’abuzukuru ku isano ya maraso. Kurundi ruhande yari umubyeyi wareze benshi mu mashuri yisumbuye, mu insengero aho yakoze hose, yewe naho yatuye hose kuko yari umuntu urangwa n’urukundo, ukunda abantu bose nta kuvangura. Urugwiro n’urukundo umubyeyi Michel yagiraga, rwatumaga buri wese amwisanzuraho. Rev. Michel yabaye inshuti ya bakuru aba inshuti ya bato, umwe mu bana yareze ubwo twaganiraga yagize ati “Pastor Michel yari umubyeyi ugira urukundo kuburyo iyo wageraga iwe mu rugo, mwasangiraga icyo a...

2023 Umwaka wo kuba nkorebandebereho nka Gidiyoni

Image
  Mu materaniro yo kuri iki cyumweru cyambere cyu mwaka wa 2023, Rev. Dr. Niyonzima Samvura Jean Damascene, umushumba mukuru wa Harvest Bible Fellowship Rwanda, yatangaje intego yu mwaka. "Umwaka wa 2023 ni uwo gukomeza gukoreshwa n'Imana ibihambaye kurushaho, Umwaka wo kuba NKOREBANDEBEREHO nka Gidiyoni, umwaka wo gusubizwa agaciro, umwaka wo kugwirizwa gukomera no kubahishwa."  "2023 is a year for INCREASED GREATNESS AND HONOR- a year to set an example for other to follow in your daily walk with Christ for fruitfulness and influence."   "Arababwira ati “Mundebereho, uko ngira namwe abe ari ko mugira. Ningera ku ngabo za mbere munyitegererezeho, ibyo mubona ngira abe ari ko mugira namwe." (Abacamanza 7:17)  "Ungwirize gukomera,Uhindukire umare umubabaro." (Zaburi 71:21) Imirongo yu mwaka wa 2023: Abacamanza 7:17, Zaburi 71:21; 1 Timoteyo 4:12; 2 timoteyo2:22;  Tito 2:7; Abatesalonike 1:2-10; Abafilipi 4:8).  Gusenga kwanjye ni uko ...

"2023" Umwaka wo Gukubirwa n'Imana

Image
Umwuka w'Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y'imbohe. 2 Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w'imbabazi z'Uwiteka, n'umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose.  3 Yantumye no gushyiriraho itegeko ab'i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy'ivu, n'amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy'ubwirabure, n'umwambaro w'ibyishimo mu cyimbo cy'umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n'Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro. 4 Nuko bazubaka ahasenyutse, bazubura amatongo yabanje kubaho, kandi bazasana imidugudu yasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare. 5 Abanyamahanga ni bo bazabaragirira imikumbi, kandi abashyitsi ni bo bazajya babahingira, bakicira inzabibu zanyu.  6 Ariko mwebweho muzitwa abatambyi b'Uwiteka, abantu bazabi...

Jambo Yabaye Umuntu (Yohana 1:1-18)

Image
  Kuwa 25 Ukuboza buri mwaka hirya no hino ku isi abantu bizihiza Noheri bibuka kuvuka kwa Yesu. Nubwo  iyi tariki atariyo Yesu yavutseho, kuko itariki yavutseho itazwe, iyi tariki Abakristo bayihisemo kugirango bibuke ko Imana yigize umuntu ikavukira mu isi “ 1Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana. 2Uwo yahoranye n'Imana mbere na mbere. 3Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we .” (Yohana 1-3) Kuri uyu munsi ndagirango twibaze kandi dusubize ikibazo ‘ Kuki Jambo yabaye umuntu ?’ Intego nkuru yi cyigisho cyacu iravuga ngo “ Kwizihiza Noheri ni ukwemera ko Imana yigize umuntu kugirango tubone ubugingo, tube abana b’Imana, tubone ubwiza bw’Imana tuyihamye mu bandi, kandi duhabwe ubuntu bugeretse kubundi . ” Kuki Jambo yabaye umuntu? Hai impamvu nyinshi zatumye Jambo we waremye   byose yemera kwambara akamero kumuntu avukira mu isi. Uyu munsi reka turebe impamvu enye zatumye Ye...